guhura birenze imbibi
LACOURT ST PIERRE - SHYORONGI
Twishimiye cyane kwitabira iyi gahunda yo kumenyana hagati y’ishuri rya Lacourt St Pierre n’ishuri rya G.S Rusiga Shyorongi, umudugudu wacu uherereye nko mu minota cumi n'itanu uvuye ku murwa mukuru w’u Rwanda, Kigali. Umushinga uri mu mahugurwa yacu: ikinyamakuru Bonnes Nouvelles. Abana bazashobora kuganira ku buzima bwabo bwa buri munsi, umuco wabo, itandukaniro ryabo kimwe nibyo bahuriyeho. ibirometero 5800 nibyo bitandukanya aya mashuri yombi ariko ni nk'akadomo gusa iyo umushinga ubahuje.
Shyorongi iherereye mu karere ka Rulindo, ni agace ko mu Rwanda kari mu misozi myiza mu majyaruguru y'u Rwanda. ikirere cyiza umwaka wose. Tumaze imyaka 6 dutegura amahugurwa yo guhanga mu Rwanda. Ishuri rya Lacourt Saint Pierre ryifuzaga ko twatangira kwandikirana nishuri rya G.S Rusiga.
Kuriyi page tuzakomeza kubamenyesha aho umushinga ugeze.
Paji yagenewe abarimu.
Uko gahunda y'umushinga iteye:
-
-
Guhera muri Nzeri: Kugaragaza umushinga ku banyeshuri ba ALAE ya Lacourt St Pierre.
-
Hagati muri Nzeri: gutegura inzandiko
-
14 Nzeri: gutanga umurongo ngenderwaho w'abana n' ababyeyi ba Lacourt St Pierre
-
Mu mpera za Nzeri: amahugurwa yo kwiga guteka no gutegura amafunguro atandukanye ku ishuri rya Lacourt-St Pierre
-
8 Ukwakira: kujyana amabaruwa y'igifaransa ku ishuri rya Shyorongi; igitabo gito gisobanura uko bategura amafunguro gakondo n'imbuto za Tarn-et-Garonne.

